Abayobozi n’abakozi ba Access to Finance Rwanda bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi, baremera imiryango itishoboye y’abarokotse, banabagabira inka zizabafasha mu kwiteza imbere.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2025, kibera mu murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, aho cyitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie.
Rukumberi ni agace kahoze muri Komine Sake, kagiye gutuzwamo Abatutsi benshi mu bihe bitandukanye mbere y’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu 1994 kugira ngo bazicwe n’isazi ya Tsetse. Mu 1994 hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 35 mu gihe gito kubera ubugome n’ubukana Jenoside yakoranywe muri ako gace.
Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu yavuze ko igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiba buri mwaka kandi kigamije kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo bya buri munsi batewe n’amateka mabi banyuzemo.
Yagize ati “Usibye kubagabira inka, hari ibindi bibazo byinshi biba bikomeye bihari, ibyo bigihari nabyo tuzakomeza tuganire turebe ngo ni iki kindi twafasha kugira ngo tujye dufasha bijyanye n’ikibazo gihari? Ibyo tuzakomeza kubikora kandi bikorwe neza, umuco wo kugabira na wo tuzawukomeza kuko ni ngombwa.”
Umwe mu barokokeye mu murenge wa Rukumberi, wanagabiwe inka, Mukandori Françoise yashimiye Access to Finance Rwanda yabagabiye inka, avuga ko mbere ya Jenoside bari batunzwe n’amata ariko baza kuyabura atari amahitamo yabo.
Ati “Mwarakoze gukomeza kutuba hafi, kuturemamo ibyiringiro, mwadufashe mu mugongo mu gihe twari tunaniwe, urwo rukundo mutugaragariza natwe tuzarwereka abavandimwe bacu, inshuti zacu, tubahe amata kuko ni benshi bayakeneye ndetse tunaboroze kuko niyo ntego yacu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza cyo gushyigikira gahunda ziteza imbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka mu buzima bwa buri munsi.
Yavuze ko ubuyobozi buzakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo bagifite birimo inzu zikenewe gusanwa, abakenera inkunga y’ingoboka, abakeneye inka n’ibindi, bizakomeza gushakwa bikabagezwaho.
Akarere ka Ngoma gafite inzibutso esheshatu harimo n’urwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 42 y’Abatutsi.
Ubwo abakozi n’abayobozi ba Access to Finance Rwanda baganaga ku rwibutso
Abayobozi n’abakozi ba Access to Finance Rwanda bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi
Abakozi ba Access to Finance Rwanda ubwo bunamiraga Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Rukumberi bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere
Abahawe inka, banahawe ibindi bikoresho byabafasha kuzitaho
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashyize indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi
Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, ubwo yashyiraga indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi

Abahawe inka bari bafite akanyamuneza
Mukandori Françoise yashimiye Access to Finance Rwanda yabagabiye inka
Bagabiwe inka zishyuriwe ubwishingizi bw’umwaka wose
Access to Finance Rwanda yagabiye inka imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ituye i Rukumberi
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza cyo gushyigikira gahunda ziteza imbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 42 y’Abatutsi
Amafoto: Kwizera Remy Moses